“Kandi abantu bawe nibatabara bakajya kurwana n’ababisha mu nzira yose uzabagabamo, maze bagasenga Uwiteka berekeye uyu murwa watoranyije n’inzu nubakiye izina ryawe,
1 Abami 8:44
Imirongo ikikije uyu
8:43 nuko ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe, umarire uwo munyamahanga ibyo agutakambira byose bitume amoko yose yo mu isi amenya izina ryawe, akubahe nk’uko ubwoko bwawe bwa Isirayeli bukubaha, kandi bamenye yuko iyi nzu nubatse yitwa iy’izina ryawe.
8:44 “Kandi abantu bawe nibatabara bakajya kurwana n’ababisha mu nzira yose uzabagabamo, maze bagasenga Uwiteka berekeye uyu murwa watoranyije n’inzu nubakiye izina ryawe,
8:45 nuko ujye wumva gusenga no kwinginga kwabo uri mu ijuru, ubarengere mu byo bazaba barwaniye.