nyuma bakīsubiramo bari mu gihugu cy’ababajyanye ari imbohe, bagahindukira bakakwingingira bari muri icyo gihugu bati ‘Twaracumuye, tuba ibigoryi dukora nabi’,
1 Abami 8:47
Imirongo ikikije uyu
8:46 “Nibagucumuraho kuko ari nta muntu udacumura ukabarakarira, ukabahāna mu babisha babo bakabajyana ari imbohe mu gihugu cyaba ari kure cyangwa hafi,
8:47 nyuma bakīsubiramo bari mu gihugu cy’ababajyanye ari imbohe, bagahindukira bakakwingingira bari muri icyo gihugu bati ‘Twaracumuye, tuba ibigoryi dukora nabi’,
8:48 bakakugarukira n’umutima wabo wose n’ubugingo bwabo bwose bari mu gihugu cy’ababisha babo babajyanye ari imbohe, bakagusenga berekeye igihugu wahaye ba sekuruza babo n’umurwa watoranyije n’inzu nubakiye izina ryawe,