Bene Data bakundwa n’Imana, tuzi yuko mwatoranijwe na yo
1 Abatesalonike 1:4
Imirongo ikikije uyu
1:3 twibuka iteka imirimo yanyu yo kwizera n’umuhati w’urukundo mugira, no kwihangana ku bwo kwiringira Umwami wacu Yesu Kristo, imbere y’Imana yacu ari yo Data wa twese.
1:4 Bene Data bakundwa n’Imana, tuzi yuko mwatoranijwe na yo
1:5 kuko ubutumwa twahawe butabagezeho ari amagambo gusa, ahubwo bwabagezeho bufite n’imbaraga n’Umwuka Wera no kubemeza mudashidikanya. Namwe ubwanyu muzi uko twameraga muri mwe ku bwanyu.