Icyo dushimira Imana ubudasiba ni uko ubwo twabahaga ijambo ry’ubutumwa bwiza, ari ryo jambo ry’Imana, mutaryemeye nk’aho ari ijambo ry’abantu, ahubwo mwaryemeye nk’ijambo ry’Imana nk’uko riri koko kandi rigakorera no muri mwe abizera,
1 Abatesalonike 2:13
Imirongo ikikije uyu
2:12 kugira ngo mugende uko bikwiriye ab’Imana, ari yo ibahamagarira kujya mu bwami bwayo n’ubwiza bwayo.
2:13 Icyo dushimira Imana ubudasiba ni uko ubwo twabahaga ijambo ry’ubutumwa bwiza, ari ryo jambo ry’Imana, mutaryemeye nk’aho ari ijambo ry’abantu, ahubwo mwaryemeye nk’ijambo ry’Imana nk’uko riri koko kandi rigakorera no muri mwe abizera,
2:14 kuko bene Data mwigānye amatorero y’Imana y’i Yudaya ari muri Kristo Yesu, kuko ibyo mwababajwe n’ubwoko bwanyu ari bimwe n’ibyo abo bababajwe n’Abayuda.