Mu bihe bya kera ubwo Sawuli yari umwami, ni wowe watabazaga Abisirayeli ukabataburura, kandi Uwiteka Imana yawe yarakubwiye iti ‘Ni wowe uzaragira ubwoko bwanjye bwa Isirayeli’. Kandi iti ‘Uzaba umugaba w’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.’ ”
1 Ibyo Ku Ngoma 11:2
Imirongo ikikije uyu
11:1 Bukeye Abisirayeli bose bateranira aho Dawidi yari ari i Heburoni baravuga bati “Umva turi amaraso yawe, turi ubura bwawe.
11:2 Mu bihe bya kera ubwo Sawuli yari umwami, ni wowe watabazaga Abisirayeli ukabataburura, kandi Uwiteka Imana yawe yarakubwiye iti ‘Ni wowe uzaragira ubwoko bwanjye bwa Isirayeli’. Kandi iti ‘Uzaba umugaba w’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.’ ”
11:3 Nuko abakuru ba Isirayeli bose basanga umwami i Heburoni, ahasezeranira na bo imbere y’Uwiteka isezerano, bimikisha Dawidi amavuta ngo abe umwami wa Isirayeli, nk’uko Uwiteka yavugiye muri Samweli.