Yishe n’umugabo w’Umunyegiputa muremure cyane, uburebure bwe bwari mikono itanu. Uwo Munyegiputa yari yitwaje injunga y’icumu, ariko we amanuka yitwaje inkoni, aramusanga amushikuza icumu mu kuboko kwe ararimwicisha.
1 Ibyo Ku Ngoma 11:23
Imirongo ikikije uyu
11:22 Benaya mwene Yehoyada umwana w’umugabo w’intwari w’i Kabusēli, yari yarakoze ibikomeye. Ni we wishe bene Ariyeli w’i Mowabu bombi, kandi aramanuka yicira intare mu isenga mu gihe cya shelegi.
11:23 Yishe n’umugabo w’Umunyegiputa muremure cyane, uburebure bwe bwari mikono itanu. Uwo Munyegiputa yari yitwaje injunga y’icumu, ariko we amanuka yitwaje inkoni, aramusanga amushikuza icumu mu kuboko kwe ararimwicisha.
11:24 Ibyo ni byo Benaya mwene Yehoyada yakoze, yamamara muri abo bagabo batatu b’intwari.