Bukeye Ababenyamini n’Abayuda baraza, basanga Dawidi mu gihome.
1 Ibyo Ku Ngoma 12:17
Imirongo ikikije uyu
12:16 Abo ni bambutse Yorodani mu kwezi kwa mbere, Yorodani yuzuye irenze inkombe zose birukana abo mu bibaya bose, ab’iburasirazuba n’ab’iburengerazuba.
12:17 Bukeye Ababenyamini n’Abayuda baraza, basanga Dawidi mu gihome.
12:18 Dawidi asohorwa no kubasanganira arababwira ati “Niba muzanywe no kuntabara munzaniye amahoro, umutima wanjye n’iyanyu bizaba kimwe. Ariko niba muzanywe no kungambanira ku banzi banjye kandi nta rugomo nagize, Imana ya ba sogokuruza banyu ibirebe ibihane.”