1 Ibyo Ku Ngoma 12:19

Maze umwuka aherako aza kuri Amasa, umutware wa ba bandi mirongo itatu aravuga ati “Turi abawe Dawidi, turi mu ruhande rwawe mwana wa Yesayi. Amahoro abe kuri wowe no ku bagutabara, kuko Imana yawe igutabara.” Dawidi aherako arabakira, abagira abatware b’umutwe.

Imirongo ikikije uyu

12:18 Dawidi asohorwa no kubasanganira arababwira ati “Niba muzanywe no kuntabara munzaniye amahoro, umutima wanjye n’iyanyu bizaba kimwe. Ariko niba muzanywe no kungambanira ku banzi banjye kandi nta rugomo nagize, Imana ya ba sogokuruza banyu ibirebe ibihane.”

12:19 Maze umwuka aherako aza kuri Amasa, umutware wa ba bandi mirongo itatu aravuga ati “Turi abawe Dawidi, turi mu ruhande rwawe mwana wa Yesayi. Amahoro abe kuri wowe no ku bagutabara, kuko Imana yawe igutabara.” Dawidi aherako arabakira, abagira abatware b’umutwe.

12:20 Kandi no mu Bamanase himūramo bamwe bakeza Dawidi, ubwo yajyanaga n’Abafilisitiya bateye Sawuli. Ariko ntibabavuna kuko abatware b’Abafilisitiya bamaze kujya inama bakamwirukana bagira bati “Azakeza shebuja Sawuli, ashyire imitwe yacu mu kaga.”

Ubuhinduzi n’inkomoko