Jyewe Dawidi, nabasha kukubwira iki kandi ku by’icyubahiro umugaragu wawe ngiriwe? Kuko ari wowe uzi umugaragu wawe.
1 Ibyo Ku Ngoma 17:18
Imirongo ikikije uyu
17:17 Ndetse ibyo byari byoroshye imbere yawe Mana, ariko uvuze no ku by’inzu y’umugaragu wawe bizashyira kera, kandi urarebye umpwanya n’umuntu w’umunyacyubahiro kinini, Uwiteka Mana.
17:18 Jyewe Dawidi, nabasha kukubwira iki kandi ku by’icyubahiro umugaragu wawe ngiriwe? Kuko ari wowe uzi umugaragu wawe.
17:19 Uwiteka, ibyo bikomeye byose wabikoreye umugaragu wawe nk’uko umutima wawe wibwira, kugira ngo werekane ibyo bikomeye byose.