Babibwira Dawidi ateranya Abisirayeli bose, yambuka Yorodani abageraho, arema urugamba ngo arwane na bo. Nuko Dawidi amaze kurema urugamba ahangana n’Abasiriya, Abasiriya barwana na we.
1 Ibyo Ku Ngoma 19:17
Imirongo ikikije uyu
19:16 Bukeye Abasiriya babonye ko baneshejwe imbere y’Abisirayeli batuma impuruza, bakurayo Abasiriya bo hakurya ya rwa ruzi, bari bafite Shofaki umugaba w’ingabo za Hadarezeri ho umugaba.
19:17 Babibwira Dawidi ateranya Abisirayeli bose, yambuka Yorodani abageraho, arema urugamba ngo arwane na bo. Nuko Dawidi amaze kurema urugamba ahangana n’Abasiriya, Abasiriya barwana na we.
19:18 Abasiriya bahunga Abisirayeli, Dawidi abicamo abarwaniraga ku magare, umubare wayo yari ibihumbi birindwi, n’ingabo zigenza inzovu enye, yica na Shofaki umugaba w’ingabo.