Akuramo n’abantu bo muri wo, abakereza inkero n’ibyuma biharura n’intorezo. Uko ni ko Dawidi yagenje imidugudu y’Abamoni yose, hanyuma Dawidi n’ingabo ze zose basubira i Yerusalemu.
1 Ibyo Ku Ngoma 20:3
Imirongo ikikije uyu
20:2 Dawidi yenda ikamba ry’umwami waho arimukura ku mutwe, areba kuremera kwaryo kwari italanto y’izahabu kandi ryari ritatsweho amabuye y’igiciro cyinshi, baherako baryambika Dawidi mu mutwe. Muri uwo mudugudu akuramo iminyago myinshi cyane.
20:3 Akuramo n’abantu bo muri wo, abakereza inkero n’ibyuma biharura n’intorezo. Uko ni ko Dawidi yagenje imidugudu y’Abamoni yose, hanyuma Dawidi n’ingabo ze zose basubira i Yerusalemu.
20:4 Hanyuma y’ibyo habaho intambara y’Abafilisitiya i Gezeri. Muri iyo ntambara Sibekayi w’Umuhusha yica Sipayi wo mu bana b’igihanda, maze baraneshwa.