Ni cyo cyatumye Dawidi ashimira Uwiteka imbere y’iteraniro ryose, aravuga ati “Uwiteka Mana ya sogokuruza wacu Isirayeli, uhimbazwe iteka ryose.
1 Ibyo Ku Ngoma 29:10
Imirongo ikikije uyu
29:9 Maze abantu banezezwa n’uko bemeye gutura, kuko batuye Uwiteka bafite umutima utunganye, kandi n’Umwami Dawidi na we yishima ibyishimo byinshi.
29:10 Ni cyo cyatumye Dawidi ashimira Uwiteka imbere y’iteraniro ryose, aravuga ati “Uwiteka Mana ya sogokuruza wacu Isirayeli, uhimbazwe iteka ryose.
29:11 Uwiteka, gukomera n’imbaraga n’icyubahiro, no kunesha n’igitinyiro ni ibyawe, kuko ibiri mu ijuru n’ibiri mu isi ari ibyawe. Ubwami ni ubwawe Uwiteka, ushyizwe hejuru ngo ube usumba byose.