1 Ibyo Ku Ngoma 29:23

Nuko Salomo yicara ku ntebe y’ubwami y’Uwiteka, ari umwami mu cyimbo cya se Dawidi, agubwa neza. Abisirayeli bose baramwumvira.

Imirongo ikikije uyu

29:22 Uwo munsi bararya baranywa, bari imbere y’Uwiteka banezerewe cyane. Bongera kwimika Salomo umuhungu w’Umwami Dawidi ubwa kabiri, bamwimikisha amavuta imbere y’Uwiteka ngo abe umwami, na Sadoki ngo abe umutambyi.

29:23 Nuko Salomo yicara ku ntebe y’ubwami y’Uwiteka, ari umwami mu cyimbo cya se Dawidi, agubwa neza. Abisirayeli bose baramwumvira.

29:24 Abatware bose n’abagabo b’abanyambaraga, n’abana b’Umwami Dawidi bose bayoboka Umwami Salomo.

Ubuhinduzi n’inkomoko