Maze abatware b’amazu ya ba sekuruza n’abatware b’imiryango ya Isirayeli, n’abatware batwara ibihumbi n’abatwara amagana, n’abatware b’imirimo y’umwami batangana umutima ukunze.
1 Ibyo Ku Ngoma 29:6
Imirongo ikikije uyu
29:5 izahabu z’ibintu by’izahabu n’ifeza z’ibintu by’ifeza, n’iz’ibintu by’uburyo bwose bikorwa n’abanyamyuga b’abahanga. Nuko rero, uyu munsi ni nde wemeye kwitanga ku Uwiteka?”
29:6 Maze abatware b’amazu ya ba sekuruza n’abatware b’imiryango ya Isirayeli, n’abatware batwara ibihumbi n’abatwara amagana, n’abatware b’imirimo y’umwami batangana umutima ukunze.
29:7 Batanga italanto z’izahabu ibihumbi bitanu na dariki inzovu imwe, n’italanto z’ifeza inzovu imwe, n’italanto z’imiringa inzovu imwe n’ibihumbi munani, n’italanto z’ibyuma agahumbi ngo bikoreshwe umurimo w’inzu y’Imana.