Ahiga umuhigo aravuga ati “Nyagasani Nyiringabo, nureba umubabaro w’umuja wawe ukanyibuka, ntunyibagirwe ukampa umwana w’umuhungu, nzamutura Uwiteka abe uwe iminsi yose yo kubaho kwe, kandi icyuma cyogosha ntikizamugera ku mutwe.”
1 Samweli 1:11
Imirongo ikikije uyu
1:10 Ariko Hana yasenganaga Uwiteka agahinda, arira cyane.
1:11 Ahiga umuhigo aravuga ati “Nyagasani Nyiringabo, nureba umubabaro w’umuja wawe ukanyibuka, ntunyibagirwe ukampa umwana w’umuhungu, nzamutura Uwiteka abe uwe iminsi yose yo kubaho kwe, kandi icyuma cyogosha ntikizamugera ku mutwe.”
1:12 Nuko akomeza gusenga atyo imbere y’Uwiteka, Eli yitegereza umunwa we.