1 Samweli 1:20

Igihe gisohoye Hana asama inda, bukeye abyara umwana w’umuhungu amwita Samweli ati “Kuko namusabye Uwiteka.”

Imirongo ikikije uyu

1:19 Bukeye bazinduka kare mu gitondo bajya imbere y’Uwiteka barasenga, barangije basubira iwabo basohora mu rugo rwabo i Rama. Maze Elukana aryamana n’umugore we Hana, Uwiteka aramwibuka.

1:20 Igihe gisohoye Hana asama inda, bukeye abyara umwana w’umuhungu amwita Samweli ati “Kuko namusabye Uwiteka.”

1:21 Maze uwo mugabo Elukana n’abo mu rugo rwe bose barahaguruka, bajya gutambira Uwiteka igitambo cy’uwo mwaka no guhigura umuhigo.

Ubuhinduzi n’inkomoko