1 Samweli 1:22

Ariko Hana ntiyajyayo, abwira umugabo we ati “Sinzajyayo umwana ataracuka, ariko namara gucuka nzamujyana kumumurikira Uwiteka ngo agumeyo iminsi yose.”

Imirongo ikikije uyu

1:21 Maze uwo mugabo Elukana n’abo mu rugo rwe bose barahaguruka, bajya gutambira Uwiteka igitambo cy’uwo mwaka no guhigura umuhigo.

1:22 Ariko Hana ntiyajyayo, abwira umugabo we ati “Sinzajyayo umwana ataracuka, ariko namara gucuka nzamujyana kumumurikira Uwiteka ngo agumeyo iminsi yose.”

1:23 Umugabo we Elukana aramubwira ati “Kora icyo ushaka. Ugume aha kugeza ubwo uzamucutsa, icyakora Uwiteka nakomeze ijambo rye.” Nuko uwo mugore aguma aho, yonsa umwana we kugeza aho yamucukirije.

Ubuhinduzi n’inkomoko