Amaze kumucutsa aramujyana, ajyana n’amapfizi atatu na efa imwe y’ifu n’imvumba y’uruhu irimo vino, amujyana i Shilo mu nzu y’Uwiteka kandi umwana yari akiri muto.
1 Samweli 1:24
Imirongo ikikije uyu
1:23 Umugabo we Elukana aramubwira ati “Kora icyo ushaka. Ugume aha kugeza ubwo uzamucutsa, icyakora Uwiteka nakomeze ijambo rye.” Nuko uwo mugore aguma aho, yonsa umwana we kugeza aho yamucukirije.
1:24 Amaze kumucutsa aramujyana, ajyana n’amapfizi atatu na efa imwe y’ifu n’imvumba y’uruhu irimo vino, amujyana i Shilo mu nzu y’Uwiteka kandi umwana yari akiri muto.
1:25 Nuko babīkīra impfizi, bazanira Eli umwana.