1 Samweli 1:7

Uko ni ko umugabo we yagenzaga uko umwaka utashye, kandi iyo yajyaga mu nzu y’Uwiteka mukeba we yamubabazaga atyo. Ni cyo cyamurizaga akanga kurya.

Imirongo ikikije uyu

1:6 Kandi mukeba we yajyaga amubabaza cyane akamutera agahinda, kuko Uwiteka yari yamuzibye inda ibyara.

1:7 Uko ni ko umugabo we yagenzaga uko umwaka utashye, kandi iyo yajyaga mu nzu y’Uwiteka mukeba we yamubabazaga atyo. Ni cyo cyamurizaga akanga kurya.

1:8 Maze umugabo we Elukana aramubaza ati “Urarizwa n’iki Hana? Ni iki kikubuza kurya, kandi ni iki kiguhagarika umutima? Mbese sinkurutira abana b’abahungu cumi?”

Ubuhinduzi n’inkomoko