Samweli aherako abwira abantu bose ati “Mbese mubonye uwo Uwiteka yatoranije, ko nta wuhwanye na we mu bantu bose?” Nuko abantu bose batera hejuru bati “Umwami aragahoraho!”
1 Samweli 10:24
Imirongo ikikije uyu
10:23 Baragenda biruka baramuzana, ahagaze muri bo abasumba uko bangana, bamwe bamugera ku rutugu.
10:24 Samweli aherako abwira abantu bose ati “Mbese mubonye uwo Uwiteka yatoranije, ko nta wuhwanye na we mu bantu bose?” Nuko abantu bose batera hejuru bati “Umwami aragahoraho!”
10:25 Nuko Samweli aherako asobanurira abantu imihango y’ubwami, ayandika mu gitabo agishyingura imbere y’Uwiteka. Maze Samweli asezerera abantu bose, umuntu wese ajya iwe.