Barakuramutsa baguhe amarobe abiri, uyakire.
1 Samweli 10:4
Imirongo ikikije uyu
10:3 Maze nutirimuka aho ukagera ku giti cy’umwela w’i Tabora, urahurirayo n’abagabo batatu bazamuka bashengerera Imana i Beteli, umwe ahetse abana b’ihene batatu, undi yikoreye amarobe atatu y’imitsima, undi yikoreye imvumba ya vino.
10:4 Barakuramutsa baguhe amarobe abiri, uyakire.
10:5 Maze uragera ku musozi w’Imana, aho ingabo z’Abafilisitiya ziganditse. Nugera muri uwo mudugudu, urahurirayo n’umutwe w’abahanuzi bamanukana na nebelu n’ishako, n’imyironge n’inanga bibagiye imbere bava mu rusengero rwo ku kanunga, urasanga bahanura.