Ab’i Yabeshi ni ko kubwira Abamoni bati “Ejo tuzabasanga mutugire uko mushatse kose.”
1 Samweli 11:10
Imirongo ikikije uyu
11:9 Nuko babwira za ntabaza bati “Muzabwire ab’i Yabeshi y’i Galeyadi muti ‘Ejo ku gasusuruko muzatabarwa.’ ” Nuko intabaza zirara zibibwira ab’i Yabeshi baranezerwa.
11:10 Ab’i Yabeshi ni ko kubwira Abamoni bati “Ejo tuzabasanga mutugire uko mushatse kose.”
11:11 Bukeye bwaho, Sawuli agabanya abantu mo imitwe itatu basesekara mu rugerero rw’Abamoni mu museke. Banesha Abamoni kugeza ku manywa y’ihangu maze abacitse ku icumu baratatana, haba ngo wabona na babiri bakiri hamwe.