Maze abantu babwira Samweli bati “Ni nde wavuze ngo ‘Harya Sawuli uwo ni we uzadutegeka?’ Zana abo bagabo tubice.”
1 Samweli 11:12
Imirongo ikikije uyu
11:11 Bukeye bwaho, Sawuli agabanya abantu mo imitwe itatu basesekara mu rugerero rw’Abamoni mu museke. Banesha Abamoni kugeza ku manywa y’ihangu maze abacitse ku icumu baratatana, haba ngo wabona na babiri bakiri hamwe.
11:12 Maze abantu babwira Samweli bati “Ni nde wavuze ngo ‘Harya Sawuli uwo ni we uzadutegeka?’ Zana abo bagabo tubice.”
11:13 Ariko Sawuli aravuga ati “Nta muntu uri bwicwe uyu munsi, kuko uyu munsi Uwiteka yarokoye Abisirayeli.”