Sawuli ababarira i Bezeki: Abisirayeli bari uduhumbi dutatu, Abayuda bari inzovu eshatu.
1 Samweli 11:8
Imirongo ikikije uyu
11:7 Yenda inka ebyiri arazitemagura aziha impuruza, azohereza mu gihugu cya Isirayeli cyose. Arazibwira ati “Utazatabarana na Sawuli na Samweli, uko ni ko inka ze zizagenzwa.” Maze bafatwa n’umushyitsi uvuye ku Uwiteka, bahagurukira icyarimwe nk’umuntu umwe.
11:8 Sawuli ababarira i Bezeki: Abisirayeli bari uduhumbi dutatu, Abayuda bari inzovu eshatu.
11:9 Nuko babwira za ntabaza bati “Muzabwire ab’i Yabeshi y’i Galeyadi muti ‘Ejo ku gasusuruko muzatabarwa.’ ” Nuko intabaza zirara zibibwira ab’i Yabeshi baranezerwa.