1 Samweli 14:13

Nuko Yonatani yuriza amaboko n’amaguru, n’umutwaje intwaro amuri inyuma. Maze abanyagihome bagwa imbere ya Yonatani n’umutwaje intwaro, na we abicamo amukurikiye.

Imirongo ikikije uyu

14:12 Abanyagihome baherako babwira Yonatani n’umutwaje intwaro bati “Nimuzamuke tubone icyo tubereka.” Nuko Yonatani abwira umutwaje intwaro ati “Nkurikira, kuko Uwiteka abatanze mu maboko y’Abisirayeli.”

14:13 Nuko Yonatani yuriza amaboko n’amaguru, n’umutwaje intwaro amuri inyuma. Maze abanyagihome bagwa imbere ya Yonatani n’umutwaje intwaro, na we abicamo amukurikiye.

14:14 Muri urwo rugamba rwa mbere rwa Yonatani n’umutwaje intwaro, bicamo abantu nka makumyabiri mu kibanza gito nk’igice cy’umurima.

Ubuhinduzi n’inkomoko