Kandi Sawuli yagumye aho i Gibeya iherera munsi y’igiti cy’umukomamanga i Miguroni, ari kumwe n’abantu nka magana atandatu.
1 Samweli 14:2
Imirongo ikikije uyu
14:1 Bukeye Yonatani mwene Sawuli abwira umuhungu wamutwazaga intwaro ati “Ngwino twambuke tujye ku gihome cy’Abafilisitiya hakurya.” Ariko ntiyabibwira se.
14:2 Kandi Sawuli yagumye aho i Gibeya iherera munsi y’igiti cy’umukomamanga i Miguroni, ari kumwe n’abantu nka magana atandatu.
14:3 (Na Ahiya mwene Ahitubu mukuru wa Ikabodi mwene Finehasi, mwene Eli umutambyi w’Uwiteka w’i Shilo wambaraga efodi.) Ariko abantu ntibamenya ko Yonatani yagiye.