1 Samweli 14:27

Ariko Yonatani we, ubwo se yarahizaga abantu ntarakumva. Ni cyo cyatumye arambura inkoni yitwaje, ayikoza mu ngabo z’ubuki, abuhanaguza urutoki aratamira, nuko amaso ye arahweza.

Imirongo ikikije uyu

14:26 Bageze mu ishyamba basanga ubuki bushonga, ariko ntihagira umuntu wese ukoza intoki ze ku munwa, kuko batinyaga kurenga indahiro.

14:27 Ariko Yonatani we, ubwo se yarahizaga abantu ntarakumva. Ni cyo cyatumye arambura inkoni yitwaje, ayikoza mu ngabo z’ubuki, abuhanaguza urutoki aratamira, nuko amaso ye arahweza.

14:28 Maze umwe mu bantu aramubwira ati “So yihanangirije abantu arabarahiza ngo ‘Ugire icyo arya uyu munsi, navumwe.’ ” Nuko abantu bagwa isari.

Ubuhinduzi n’inkomoko