Maze Sawuli aravuga ati “Nimukwire mu bantu bose mubabwire muti ‘Umuntu wese anzanire inka cyangwa intama ye’, muzīcire hano muzirireho, mwe gucumura ku Uwiteka muryanye amaraso.” Nuko muri iryo ijoro umuntu wese azana inka ye, bazicira aho.
1 Samweli 14:34
Imirongo ikikije uyu
14:33 Maze babibwira Sawuli bati “Dore abantu bacumuye ku Uwiteka kuko baryanye inyama n’amaraso.” 15.23 Arababwira ati “Mwariganije. Nimumpirikire ibuye ry’igitare, murinzanire nonaha.”
14:34 Maze Sawuli aravuga ati “Nimukwire mu bantu bose mubabwire muti ‘Umuntu wese anzanire inka cyangwa intama ye’, muzīcire hano muzirireho, mwe gucumura ku Uwiteka muryanye amaraso.” Nuko muri iryo ijoro umuntu wese azana inka ye, bazicira aho.
14:35 Maze Sawuli yubakira Uwiteka igicaniro. Icyo gicaniro ni cyo cya mbere yubakiye Uwiteka.