Sawuli aravuga ati “Yonatani, nudapfa Imana ibimpore, ndetse bikabije.”
1 Samweli 14:44
Imirongo ikikije uyu
14:43 Sawuli aherako abwira Yonatani ati “Mbwira icyo wakoze.” Yonatani aramubwira ati “Koko nakojeje umutwe w’inkoni nari nitwaje mu mushonge w’ubuki ndumva, none rero nkwiriye gupfa.”
14:44 Sawuli aravuga ati “Yonatani, nudapfa Imana ibimpore, ndetse bikabije.”
14:45 Ariko abantu babwira Sawuli bati “Mbese Yonatani yapfa kandi ari we wazaniye Isirayeli agakiza kangana gatyo? Biragatsindwa. Turahiye Uwiteka uhoraho, ntihazagira agasatsi na kamwe ko ku mutwe we gapfuka ngo kagwe hasi, kuko uyu munsi yakoranye n’Imana.” Uko ni ko abantu bakijije Yonatani, ntiyapfa.