Hanyuma Samweli asanga Sawuli. Sawuli aramubwira ati “Uwiteka aguhire! Dore nashohoje itegeko ry’Uwiteka.”
1 Samweli 15:13
Imirongo ikikije uyu
15:12 Maze Samweli azinduka kare mu gitondo ngo ahure na Sawuli. Babwira Samweli bati “Sawuli yasohoye i Karumeli kandi yishingiye urwibutso nyuma arahindukira, arakomeza amanukana i Gilugali.”
15:13 Hanyuma Samweli asanga Sawuli. Sawuli aramubwira ati “Uwiteka aguhire! Dore nashohoje itegeko ry’Uwiteka.”
15:14 Samweli aramubaza ati “Ariko uko gutāma kw’intama kunza mu matwi no guhogerana kw’inka numva, bigenda bite?”