Samweli aravuga ati “Mbese nubwo wigayaga, ntiwagizwe umutware w’imiryango ya Isirayeli? Uwiteka ntiyakwimikishije amavuta ngo ube umwami wa Isirayeli?
1 Samweli 15:17
Imirongo ikikije uyu
15:16 Nuko Samweli abwira Sawuli ati “Ba uretse nanjye nkubwire ibyo Uwiteka yaraye ambwiye iri joro.” Aramubwira ati “Ivugire.”
15:17 Samweli aravuga ati “Mbese nubwo wigayaga, ntiwagizwe umutware w’imiryango ya Isirayeli? Uwiteka ntiyakwimikishije amavuta ngo ube umwami wa Isirayeli?
15:18 Kandi akagutuma muri urwo rugendo akakubwira ati ‘Genda urimbure rwose ba banyabyaha b’Abamaleki, ubarwanye kugeza aho bazashirira?’