1 Samweli 15:23

Kuko ubugome busa n’icyaha cy’uburozi, kandi n’udakurwa ku ijambo asa n’uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry’Uwiteka, na we yanze ko uba ku ngoma.”

Imirongo ikikije uyu

15:22 Samweli aramusubiza ati “Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n’ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by’amasekurume y’intama.

15:23 Kuko ubugome busa n’icyaha cy’uburozi, kandi n’udakurwa ku ijambo asa n’uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry’Uwiteka, na we yanze ko uba ku ngoma.”

15:24 Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry’Uwiteka n’amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.

Ubuhinduzi n’inkomoko