Bukeye Uwiteka abaza Samweli ati “Uzageza he kuririra Sawuli, kandi nanze ko aba umwami wa Isirayeli? Uzuza ihembe ryawe amavuta ngutume kuri Yesayi w’i Betelehemu, kuko niboneye umwami mu bahungu be.”
1 Samweli 16:1
Imirongo ikikije uyu
16:1 Bukeye Uwiteka abaza Samweli ati “Uzageza he kuririra Sawuli, kandi nanze ko aba umwami wa Isirayeli? Uzuza ihembe ryawe amavuta ngutume kuri Yesayi w’i Betelehemu, kuko niboneye umwami mu bahungu be.”
16:2 Samweli arabaza ati “Nagenda nte ko Sawuli nabyumva azanyica?” Uwiteka aramusubiza ati “Jyana inyana y’ishashi, nugerayo uvuge uti ‘Nzanywe no gutambira Uwiteka igitambo.’