1 Samweli 16:12

Nuko aramutumira amujyana mu nzu. Yari umuhungu w’inzobe ufite uburanga kandi w’igikundiro. Uwiteka aravuga ati “Haguruka umusukeho amavuta, ni we uwo.”

Imirongo ikikije uyu

16:11 Samweli abaza Yesayi ati “Abana bawe bose ni aba?” Aramusubiza ati “Hasigaye umuhererezi, ariko aragiye intama.” Samweli abwira Yesayi ati “Mutumire bamuzane, kuko tutari bujye kurya ataraza.”

16:12 Nuko aramutumira amujyana mu nzu. Yari umuhungu w’inzobe ufite uburanga kandi w’igikundiro. Uwiteka aravuga ati “Haguruka umusukeho amavuta, ni we uwo.”

16:13 Samweli aherako yenda ihembe ry’amavuta ayamusukiraho imbere ya bakuru be, uhereye ubwo umwuka w’Uwiteka akajya aza kuri Dawidi cyane. Nuko Samweli arahaguruka asubira i Rama.

Ubuhinduzi n’inkomoko