Maze uhamagare Yesayi aze ku gitambo, nanjye nzakwereka uko uzagenza, uzansukira amavuta ku wo nzakubwira.”
1 Samweli 16:3
Imirongo ikikije uyu
16:2 Samweli arabaza ati “Nagenda nte ko Sawuli nabyumva azanyica?” Uwiteka aramusubiza ati “Jyana inyana y’ishashi, nugerayo uvuge uti ‘Nzanywe no gutambira Uwiteka igitambo.’
16:3 Maze uhamagare Yesayi aze ku gitambo, nanjye nzakwereka uko uzagenza, uzansukira amavuta ku wo nzakubwira.”
16:4 Nuko Samweli akora uko Uwiteka yavuze, ajya i Betelehemu. Agezeyo abatware b’umudugudu baza kumusanganira bahinda umushitsi. Baramubaza bati “Mbese uzanywe n’amahoro?”