Yesayi aherako ahamagara Abinadabu, amumurikira Samweli. Samweli aravuga ati “Uyu na we si we Uwiteka yatoranije.”
1 Samweli 16:8
Imirongo ikikije uyu
16:7 Ariko Uwiteka abwira Samweli ati “Nturebe mu maso he cyangwa ikirere cye ko ari kirekire namugaye, kuko Uwiteka atareba nk’uko abantu bareba. Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima.”
16:8 Yesayi aherako ahamagara Abinadabu, amumurikira Samweli. Samweli aravuga ati “Uyu na we si we Uwiteka yatoranije.”
16:9 Yesayi ariyongeza amurika Shama, na bwo Samweli aravuga ati “Uyu na we si we Uwiteka yatoranije.”