Abahungu bakuru batatu ba Yesayi bari baratabaranye na Sawuli. Amazina y’abo bahungu be batatu batabaye, uw’imfura ni Eliyabu, uw’ubuheta ni Abinadabu, uwa gatatu ni Shama.
1 Samweli 17:13
Imirongo ikikije uyu
17:12 Kandi Dawidi yari umwana wa wa Munyefurati w’i Betelehemu y’i Buyuda witwaga Yesayi, kandi Yesayi uwo yari afite abahungu munani. Ku ngoma ya Sawuli yari ageze mu za bukuru.
17:13 Abahungu bakuru batatu ba Yesayi bari baratabaranye na Sawuli. Amazina y’abo bahungu be batatu batabaye, uw’imfura ni Eliyabu, uw’ubuheta ni Abinadabu, uwa gatatu ni Shama.
17:14 Dawidi yari umuhererezi, kandi bakuru be uko ari batatu, bari baratabaranye na Sawuli.