1 Samweli 17:25

Abisirayeli baravuga bati “Aho mubona uriya mugabo uzamutse? Ni ukuri azanywe no gusuzugura Isirayeli. Umuntu uri bumwice umwami azamugororera ubutunzi bwinshi, amushyingire umukobwa we kandi azaha inzu ya se umudendezo muri Isirayeli.”

Imirongo ikikije uyu

17:24 Abisirayeli bose bamurabutswe bashya ubwoba, baramuhunga.

17:25 Abisirayeli baravuga bati “Aho mubona uriya mugabo uzamutse? Ni ukuri azanywe no gusuzugura Isirayeli. Umuntu uri bumwice umwami azamugororera ubutunzi bwinshi, amushyingire umukobwa we kandi azaha inzu ya se umudendezo muri Isirayeli.”

17:26 Maze Dawidi avugana n’abantu bamuhagaze iruhande ati “Uzica uwo Mufilisitiya agakuraho Isirayeli igitutsi, bazamugororera bate? Mbese uwo Mufilisitiya utakebwe usuzugura ingabo z’Imana ihoraho, ni muntu ki?”

Ubuhinduzi n’inkomoko