1 Samweli 18:22

Ariko Sawuli abwira abagaragu be ati “Mujye inama na Dawidi rwihishwa, mumubwire muti ‘Umva umwami arakwishimira, kandi abagaragu be bose baragukunda, none ube umukwe w’umwami.’ ”

Imirongo ikikije uyu

18:21 Aravuga ati “Nzamumuha amubere umutego, bitume agwa ku Bafilisitiya.” Ni cyo cyatumye Sawuli abwira Dawidi ubwa kabiri ati “Uyu munsi uraba umukwe wanjye.”

18:22 Ariko Sawuli abwira abagaragu be ati “Mujye inama na Dawidi rwihishwa, mumubwire muti ‘Umva umwami arakwishimira, kandi abagaragu be bose baragukunda, none ube umukwe w’umwami.’ ”

18:23 Nuko abagaragu ba Sawuli bongorera Dawidi ayo magambo. Dawidi aravuga ati “Mugira ngo biroroshye kuba umukwe w’umwami, kandi ndi umwana w’umukene w’insuzugurwa?”

Ubuhinduzi n’inkomoko