1 Samweli 18:28

Sawuli abibonye amenya ko Uwiteka ari kumwe na Dawidi, kandi Mikali umukobwa wa Sawuli yakundaga Dawidi.

Imirongo ikikije uyu

18:27 Igihe kitaragera Dawidi arahaguruka ajyana ingabo ze, yica mu Bafilisitiya abantu magana abiri. Nuko Dawidi atabarukana bya binyita, babishyira umwami umubare wabyo wose, kugira ngo abe umukwe w’umwami. Sawuli aherako amushyingira umukobwa we Mikali.

18:28 Sawuli abibonye amenya ko Uwiteka ari kumwe na Dawidi, kandi Mikali umukobwa wa Sawuli yakundaga Dawidi.

18:29 Nuko Sawuli arushaho gutinya Dawidi, ahinduka umwanzi we iteka ryose.

Ubuhinduzi n’inkomoko