Nuko Dawidi akajya ajya aho Sawuli yamutumaga hose, akitonda. Sawuli amugira umutware w’ingabo ze, abantu bose barabyishimira ndetse n’abagaragu ba Sawuli.
1 Samweli 18:5
Imirongo ikikije uyu
18:4 Yonatani yijishuramo umwitero we yari yiteye awuha Dawidi, n’umwambaro we ndetse n’inkota ye, n’umuheto we n’umukandara we.
18:5 Nuko Dawidi akajya ajya aho Sawuli yamutumaga hose, akitonda. Sawuli amugira umutware w’ingabo ze, abantu bose barabyishimira ndetse n’abagaragu ba Sawuli.
18:6 Nuko mu itabaruka ryabo Dawidi agaruka amaze kwica Abafilisitiya, abagore bava mu midugudu ya Isirayeli yose baririmba babyina, baza gusanganira Umwami Sawuli bafite ishako n’inanga z’imirya itatu, banezerewe.