1 Samweli 18:7

Muri iryo singiza abagore barikiranya bati “Sawuli yishe ibihumbi, Dawidi yica inzovu.”

Imirongo ikikije uyu

18:6 Nuko mu itabaruka ryabo Dawidi agaruka amaze kwica Abafilisitiya, abagore bava mu midugudu ya Isirayeli yose baririmba babyina, baza gusanganira Umwami Sawuli bafite ishako n’inanga z’imirya itatu, banezerewe.

18:7 Muri iryo singiza abagore barikiranya bati “Sawuli yishe ibihumbi, Dawidi yica inzovu.”

18:8 Sawuli abyumvise ararakara cyane, ababazwa n’iryo jambo aravuga ati “Dawidi bamubazeho inzovu, naho jye bambazeho ibihumbi gusa. None se ashigaje iki kandi keretse ubwami?”

Ubuhinduzi n’inkomoko