Babibwiye Sawuli atuma izindi ntumwa, na zo zirahanura. Arongera atuma izindi ubwa gatatu, na zo zirahanura.
1 Samweli 19:21
Imirongo ikikije uyu
19:20 Sawuli atuma intumwa gufata Dawidi. Zihageze zisanga umutwe w’abahanuzi bahanura, Samweli ahagaze aho nk’umutware wabo, maze umwuka w’Imana aza ku ntumwa za Sawuli na zo zirahanura.
19:21 Babibwiye Sawuli atuma izindi ntumwa, na zo zirahanura. Arongera atuma izindi ubwa gatatu, na zo zirahanura.
19:22 Bukeye arihagurukira ajya i Rama ubwe, arasukira ku iriba rinini ry’i Seku arabaza ati “Samweli na Dawidi bari he?” Umuntu umwe aramusubiza ati “Bari i Nayoti i Rama.”