Icyo gihe Eli yari ageze mu za bukuru, yumva ibyo abahungu be bakoreraga Abisirayeli bose, kandi n’uko basambanaga n’abagore bakoraga ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.
1 Samweli 2:22
Imirongo ikikije uyu
2:21 Maze Uwiteka agenderera Hana yongera gusama inda, abyara abana b’abahungu batatu n’abakobwa babiri. Uwo mwana Samweli akurira imbere y’Uwiteka.
2:22 Icyo gihe Eli yari ageze mu za bukuru, yumva ibyo abahungu be bakoreraga Abisirayeli bose, kandi n’uko basambanaga n’abagore bakoraga ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.
2:23 Arababaza ati “Ni iki gituma mukora bene ibyo? Kuko njya numva abantu bose bambwira ingeso zanyu mbi.