“Azarinda ibirenge by’abakiranutsi be, Ariko abanyabyaha bazacemererwa mu mwijima, Kuko nta muntu uzaneshesha amaboko.
1 Samweli 2:9
Imirongo ikikije uyu
2:8 “Akura abakene mu mukungugu, Ashyira hejuru abatindi abakuye ku cyavu, Kugira ngo bicarane n’ibikomangoma. Baragwa intebe z’icyubahiro, Kuko inkingi z’isi ari iz’Uwiteka, Kandi ni zo yayishinzeho.
2:9 “Azarinda ibirenge by’abakiranutsi be, Ariko abanyabyaha bazacemererwa mu mwijima, Kuko nta muntu uzaneshesha amaboko.
2:10 Abarwanya Uwiteka bazavunagurika, Azabahindiraho ari mu ijuru. Uwiteka azacira abo ku mpera y’isi imanza, Kandi umwami we azamuha imbaraga, Azashyira hejuru ihembe ry’uwo yasīze amavuta.”