Ariko mwene Yesayi akiri mu isi ntabwo uzakomera cyangwa ubwami bwawe. Cyo muntumirire nonaha mumunzanire, ni ukuri azapfa nta kabuza.”
1 Samweli 20:31
Imirongo ikikije uyu
20:30 Maze Sawuli arakarira Yonatani aramubwira ati “Wa mwana w’umugore w’ikitumva w’umugome we, mbese nyobewe ko watoranije mwene Yesayi kwikoza isoni, no gukoza isoni ubwambure bwa nyoko?
20:31 Ariko mwene Yesayi akiri mu isi ntabwo uzakomera cyangwa ubwami bwawe. Cyo muntumirire nonaha mumunzanire, ni ukuri azapfa nta kabuza.”
20:32 Yonatani asubiza se Sawuli ati “Ikiri bumwicishe ni iki? Arazira iki?”