Bukeye Dawidi avayo ajya i Misipa i Mowabu, abwira umwami w’i Mowabu ati “Ndakwinginze ukundire data na mama bimukire ino, mubane kugeza aho nzamenyera icyo Imana integeka.”
1 Samweli 22:3
Imirongo ikikije uyu
22:2 Kandi abari mu makuba bose n’abarimo imyenda bose n’abinubaga bose bateranira aho ari, aba umutware wabo. Nuko abari kumwe na we bari abantu nka magana ane.
22:3 Bukeye Dawidi avayo ajya i Misipa i Mowabu, abwira umwami w’i Mowabu ati “Ndakwinginze ukundire data na mama bimukire ino, mubane kugeza aho nzamenyera icyo Imana integeka.”
22:4 Nuko abazanira umwami w’i Mowabu, baturana na we igihe cyose Dawidi yamaze mu buvumo.