Bukeye Sawuli yumva ko Dawidi yabonekanye n’abo bari kumwe. Ubwo Sawuli yari yicaye i Gibeya munsi y’igiti cy’umunyinya i Rama yitwaje icumu, kandi abagaragu be bose bari bahagaze bamukikije.
1 Samweli 22:6
Imirongo ikikije uyu
22:5 Bukeye umuhanuzi Gadi abwira Dawidi ati “Wiguma mu buvumo, buvemo ujye mu gihugu cya Yuda.” Nuko Dawidi avayo arasukira mu ishyamba rya Hereti.
22:6 Bukeye Sawuli yumva ko Dawidi yabonekanye n’abo bari kumwe. Ubwo Sawuli yari yicaye i Gibeya munsi y’igiti cy’umunyinya i Rama yitwaje icumu, kandi abagaragu be bose bari bahagaze bamukikije.
22:7 Sawuli abaza abagaragu be bahagaze bamukikije ati “Yemwe mwa Babenyamini mwe, harya mwene Yesayi uwo azaha umuntu wese muri mwe imirima n’inzabibu? Kandi mwese ni ko azabagira abatware b’ibihumbi n’abatware b’amagana,