1 Samweli 22:9

Ariko Dowegi Umwedomu yari ahagaze aho mu bagaragu ba Sawuli, asubiza umwami ati “Nabonye mwene Yesayi aza i Nobu kwa Ahimeleki mwene Ahitubu.

Imirongo ikikije uyu

22:8 bituma muhuza inama yo kungambanira, ntihagira n’umwe umburira ko umuhungu wanjye yasezeranye na mwene Yesayi? Ubonye ngo habure n’umwe muri mwe umbabarira, ngo amenyeshe ko umuhungu wanjye yangandishirije umugaragu, akancira igico nk’uko agenje none?”

22:9 Ariko Dowegi Umwedomu yari ahagaze aho mu bagaragu ba Sawuli, asubiza umwami ati “Nabonye mwene Yesayi aza i Nobu kwa Ahimeleki mwene Ahitubu.

22:10 Nuko Ahimeleki amugishiriza Uwiteka inama kandi amuha impamba, amuha n’inkota ya Goliyati Umufilisitiya.”

Ubuhinduzi n’inkomoko