1 Samweli 23:12

Dawidi aherako arabaza ati “Mbese ab’i Keyila bazantangana n’abantu banjye mu maboko ya Sawuli?” Uwiteka aramusubiza ati “Bazagutanga.”

Imirongo ikikije uyu

23:11 Mbese abo bantu b’i Keyila bazamumpa? Ni koko Sawuli azamanuka nk’uko umugaragu wawe numvise? Uwiteka Mana ya Isirayeli, ndakwinginze bwira umugaragu wawe.” Uwiteka aramubwira ati “Azamanuka.”

23:12 Dawidi aherako arabaza ati “Mbese ab’i Keyila bazantangana n’abantu banjye mu maboko ya Sawuli?” Uwiteka aramusubiza ati “Bazagutanga.”

23:13 Nuko Dawidi n’abantu be nka magana atandatu barahaguruka, bava i Keyila bajya aho bashoboye hose. Hanyuma babwira Sawuli ko Dawidi yacitse akava i Keyila, arorera gutabara.

Ubuhinduzi n’inkomoko